1
Mbes' aho wamenye rya zina ryiza
Ry'Umukiza wacu Yesu ?
Riraririmbwa mur' iyi si yose,
Rivugwa mu bantu bose.
Ref:
Yesu ni we zina rihebuje, Rirul' ayandi yose mw isi. Rifit' imba¬raga zo
kudufasha, Ridukiz' ibyaha byose.
2
Ni ryo rihoz' umutim' ubabaye Riratunezeza rwose. Mu mubabaro no mu byago byinshi Ribasha no kuturinda.
3
Ndetse no mu mwijima mur'iyi si Rimurika nk'inyenyeri. Rimp' amahoro, rimpa
n'ubutwari Ndetse no kugeza gupfa.
4
Amazina yos' aribagirana Kerets' izina rya Yesu. Rizahora rimurika mw ijuru.
Yesu ni we zina ryiza.