1
Mana, turategereje kwakir' uwo Mwuka wawe.
Tumugusabye twizeye; Mutwoherereze, Mana,
Ref:
Mana yacu, Mana yacu, Woherez' Umwuka wawe. Mu mitima yacu twese,
Twuzuriz'isezerano.
2
Wonger' ucan' umuriro, mu mitima yacu twese.
Ibitagushimishije, ubitwikish' umuriro.
3
Duh' imitim' iboneye, tuve mu gasuzuguro, Utuber' Umwami twese, utegek'
abantu bawe.
4
Utwuzuz' iminsi yose, urukundo rwawe Mana. Tub' inzu y'Umwuka Wera, ahore
muri tw' iteka.
5
Kand' impano Z'umwuka, uzitugabire Mwami. Ndets'ukize n'abarwayi, na bo
bakumenye Mana.