20: Mana, nyohererez' umuriro wawe

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Mana, nyohererez' umuriro wawe, Ubu ni wo ntegereje. Mp' ubugingo bwiza, umpe n'uruku ndo. Unyuzuz' ibyiza byawe Yesu.

2
Ibitagushimishije, ubitwike. U nyogeshe ya maraso. Undinde kub'
umunyagasunuguro. Yes' unyeze mbone gutungana.

3
Yes'undinde, sinkakugomer'ukundi. Kand' umar' umubabaro. Nyoboz' ukuboko
kwawe Mwami Yesu, Kuko kenshi nd' umunyatege nke.

4
Mw ijuru tuzanezerwa bihebuje. Umubabar' uzashira. Hazabamw indirimbo zo
gushimira, Zo guhimbaza Yesu Mucunguzi.