1
Kur' uyu munsi turashobora Kubon' ibimenyetso by'Imana. Abanyabyaha barakanguka, Bakemer' Ihoraho.
Ref:
Impumyi zose n'ibipfamatwi N'abaremaye n’abanyunyutse. Bose babasha kuba
bazima, Kubw' izina rya Yesu.
2
Na n'ub' Iman’ifit' ububasha, I byuts' abarway' ikibakiza. Iman'ifa sh'
abanyantege nke, No kubakiza rwose.
3
Dufit' Umwuka Wera w'Imana. Ni w' utuyobora buri munsi. Non' Abakristo
bariteguye, Gusanganira Yesu.
4
Wa munyabyaha we, sanga Yesu, Aragushak' aguhamagara. Wiyeze mu maraso ya Yesu, N'Umucunguzi wawe.