11: Ku musarab' Umukiza wanjye

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Ku musarab' Umukiza wanjye, Ni ho yanyitangiriye kera. Amaraso ye yaramviriye, Kugira ngo mb' ubohowe na yo.

Ref:
i Gologota, i Gologota, Yesu ni ho yababarijwe. Gologota, i Gologota, Ni ho
naherew'amahoro.

2
Mugihe Yesu yadupfiraga, Aremerewe n'ibyaha byacu. Haba yeh' umushits' icyo gihe. Habayeho n'ubwirakabiri.

3
Na rwa rusika rwasadutsemo, Ijambo rye riragaragara. Noneho mbony' inzira
y'ijuru; N'ukwezwa n'amaraso ya Yesu.

4
Yesu, ntangajwe n'urwo rukundo, Rwatumy' utang' ubugingo bwawe. Warabahaye kubera jyewe, Umubabaro w'umusaraba.