1
Izina rya Yesu Kristo, Riho rahw iminsi yose. Iryo zina n'iry' iteka, Kandi nta bwo rihinduka. Rikwiriy'abantu bose, Abasaza n'abasore.Rishobora kuyobor' u muntu wes' ushak' Imana.
Ref:
Iryo zina ndarikunda. Rinezeza mu mutima. No kubw’ iryo zina ryiza, Nanjy
nahawe agakiza.
2
Iryo zina ryamamaye Mu mpande zose z'iyi si. Rizanir' abantu bose Ibyiringiro
bizima. Iryo zina rishobora Kudukurah' ubugome.Rigatuma, mu mutima Hategekwa n'Umukiza.
3
Iryo zina rishobora Kumurika mu mwijima. Rishobora kuyobora Inzira nshya
y'ubugingo. Nahw izuba ryakwijima, Iryo zina, ryo riraka.Rihimbazw' iteka ryose
Mw isi ndetse no mw ijuru.