1
Isezerano ry'Umwami Mana Ntirihinduka habe na gato. Nahw imisozi yose yavaho, Ryo ntirivaho na gato.
Ref:
Isezerano ry'Imana yacu, Ntirihinduka habe na gato. Nahw inyenyeri zo
zakwijima, Isezerano rihoraho.
2
Isezerano rye rihoraho, Haba mu byago no mu mwijima, Naho nananirwa rnu
ntambara, Ryo ntirivaho na gato.
3
Isezerano rye rihoraho, Haba mu ndwara, haba mu rupfu. Imana Data ihor'
impoza, Kubw' isezerano, ryayo.
4
Isezerano ryayo ribaho, Izankangura kuva mu rupfu. Kwa Data ni ho nzambikw'
ikamba, Bitewe n'isezerano.