1
Ni Yesu wangize kub' umuvandimwe we.
Iman' ishimwe cyane.
Kand' ibyo mfite byose ni we wabimpaye.
Iman' ishimwe cyane.
Kandi yarambabariy' angir' imbohore.
Yamviriy' amaraso yo mu mutima we.
Ndanezerewe cyane kuko yanshunguye.
Iman' ishimwe cyane.
2
Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha.
Iman' ishimwe cyane.
Ni w’ umfasha mu bintu byose bikomeye.
Iman' ishimwe cyane.
Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi.
Ahindur' iyo mibabaro ngw anezeze.
Iman' ishimwe kuko yumv' amasengesho.
Iman' ishimwe cyane.
3
Ku Mana mw ijuru mfitey' umu gabane.
Iman' ishimwe cyane.
Mu mwanya muto tuzabon umunezero.
Iman' ishimwe cyane.
Mw ijur' abera bazamurika nk'izuba.
Yes' ubw' azatwambik' ikamba ry'ubugingo.
Tumwitegure kukw azagaruka vuba.
Iman' ishimwe cyane.