72: Iman' iri hamwe natwe

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Iman' iri hamwe natwe Kugira ngw idukomeze. Ijuru rifit'ibihu Byo kutuzanir' imvura.

Ref:
Utwumvire, Mana yacu, duh’ umugish' uyu munsi. Turagutegerej' ubu Tuvubir'
imvura yawe.

2
Iman' iri hamwe natwe Hano ha hinduts' ahera. Twese turategereje Kuzuzwi
imbaraga zawe.

3
Iman' iri hamwe natwe Turasaban' ukwizera. Mana can' uwo muriro Mu mitima
yacu twese.

4
Ugurur' ijuru, Mana, Uduh' imbaraga zawe. Duh' umugish' uyu mwanya Kubw'
ubuntu bwawe, Mana.