1
Ifeza n'izahabu nta bwo zibasha Gukiz' umutim' ubabajwe n'ibyaha, Nyamar' amaraso ya Yesu Mukiza Yashoboye kunkura mu byaha byose.
Ref:
Narakijijwe. si kubw' imari, Kubw' ubuntu narakijijwe. Yanyishyu riye ya
myenda yose Yamviriy' amaraso ye.
2
Ifeza n'izahabu nta bwo zibasha Kundihirir' imyenda yanjye y'ibyaha, Nyamar'
amaraso ya Yesu Mukiza Yanyogej' ibyaha mbon' agakiza ke.
3
Ifeza n'izahabu nta bwo zibasha Gukingur' urugi rugeza ku Mana, Nyamar'
amaraso ni yo yanshoboje Kugera ku buntu bw'Iman' ihoraho.
4
Ifeza n'izahabu nta bwo zibasha Kungeza ku Mananibankor' ibyaha, Nyamar'
amaraso ni yo nacungujwe, Ni yo kimenyetso kigeza mw ijuru.