1
Icyubahiro n'icyawe, Yesu, Ni ko ndirimbir' Imana.
Ref:
Shimwa... ur' uwo gushimwa, Yesu.
2
Gusenga kwanjye kukugereho, Man' ur' amahoro yanjye.
3
Sinsaba mvugavuga nk'inyoni, isakuriza mw ishyamba.
4
Umutima wanjy' urakangutse Kuririmbir' Ihoraho.
5
Abagir' umwete wo gusenga, Ni bo banesha Satani.
6
Abera bose muhaguruke, Turi rimbir' Umukiza.
7
Tubabajwe n'ababyeyi bacu Bagikorera Satani.Yesu... washobora kubakiza.