45: Iby'Iman' ikora biradutangaza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Iby'Iman' ikora biradutangaza, Nta n'uwabimeny' uko biri.
Arikw icyo nzi nukw iby' Iman' ishaka, Ari byo nkwiriye gukora.

2
Mu rugendo nta bwo nabimenya byose, Ariko nzi ko nzabimenya.
Ni ku ki turizwa n'ibyago biriho, Kand' ari byo mu gihe gito.

3
Yesu nzi k' ufit' amagar' ibihumbi, Harimo n'iryo wangeneye.
Icyo wampitiyemo n'ukugira ngo Nzagere mw ijur' amahoro.

4
Kandi nk'ukw Eliya yajyanywe ningoga, Nanjy' uko ni ko nzava mw isi.
Ubw' ibyago byose bizaba bishize, Hariho guhimbaz' Imana.

5
Tuzab' ibihumbi turamy' Umukiza. Tuzamuririmbira twese:
Ur' Iman' ikiranuka muri byose Ku buntu n'inam' utugira.

6
Ubu ntegereje kandi nihanganye Kuzasobanukirwa byose.
Mfit' ibyiringiro bifit' ubugingo, Mfit' umu gabane mw ijuru.