88: Hazabahw igihe cy'imperuka

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Hazabahw igihe cy'imperuka
Urubanza rucibwe na Yesu.
Azarucir' abaremwe bose
Kuko bazaba bar' imbere ye.
Nibw' azaherakw abarobanura
Nk'umwungeri mu ntama n'ihene:
Intama niz'azashyir' iburyo bwe,
Ibumos' azaha shyir' ihene.

2
Maze Yes' azabwir' ah' iburyo
ati: Ngwino mwahaw' umugisha.
Dor' ubwami mwahamagariwe.
Uhereye ku kuremwa kw'isi.
Uwo muns' azabashimira cyane.
Bazarabagirana nk'izuba.
Azabamurikir' Imana Data.
Hazabah' umunezero mwinshi.

3
Azabwira abo b'ibury' ati:
Nari nshonje muramfungurira.
Mwaranshumbikiye nd' umushyitsi.
Mwaranyambitse nambay' ubusa.
Na bo bati: ryari war' umushyitsi,
Cyangwa ryari twakubony' ushonje,
Ryari twakubonye wambay' ubusa
Tugukorer'ibyo byos' uvuze?

4
Azabwira ab' ibumoso bwe
ati: Muv' aho ndi mwabivume,
Nimu gende mujye mu muriro
Wa Satani hamwe n'ingabo ze.
Ntimwamfunguriy' ubwo nari nshonje.
Mfit'inyota ntimwampay' amazi.
Nar' umushyitsi ntimwanshumbikira
Ntimwansuye ubwo nari ndwaye.

5
Nuko bazabwir' Umwami Yesu
bati: Ryan twakubony' ushonje?
Ryari twakubony'ufit’ inyota?
Ryari twakubony' ur' umushyitsi?
Ryari twakubony' urwaye, Mukiza?
Ryari twakubonyehw ibyo byose?
Ibyo byos' uvuze ntitwabi bonye
Ngo tubure kukwerek' ineza.

6
Nuko Yes' azabwir' ab' iburyo,
ndets' abwire n'ab' ibumoso bwe
ati: Byose mwakorey' abato
Burya ni jye mwabikoreraga.
Bose bazibuk' ibyo bakoraga
Hazarira abo b'ibumoso.
Ab' iburyo bazajyanwa mw juru
Bazahora banezerw'iteka.