74: Harihw igihugu cyiza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Harihw igihugu cyiza cyane Gituwemo n'abanezerewe. Nta bwo batinya bomb' atomike. Baririmb'indirimbo z'ishimwe.

2
Ibyaho byose ni byiza cyane. Har’ uburuhukiro' bw'ukuri. Nta magamb' atey'
ison' abayo, Nta n'imfubyi zihakubitirwa.

3
Icyo gihugu si nk'icyo mw isi Kukw ibyaho byose bitunganye. Bene Dat' icyo
nifuza n'iki: Kuzababonayo muririmba.

4
Mbese ni kiguzi ki dutanga Kwinjira mur' uwo murwa mwiza. Nta kiguzi na kimwe
twatanga, Yesu yishyuriy' i Gologota.