54: Harih' umuns' izuba rizarasa

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Harih' umuns' izuba rizarasa, Wa munsi tuzageraho mw ijuru. Ni ho tuzaba dutay' umuruho. Tuzaba dufit' umunezer' udashira.

Ref:
Tuzamusanganira Yesu Kristo. Kuko ari we wadukirije mur' iyi si. Tuzamwi
tegerereza mw ijuru. Tuzamushimir' urukundo yadukunze.

2
Harih' umunsi tuzabona byose Iman' ibihinduye kuba bishya. Kur' uwo munsi
Umukiza wacu Azatwu gururir' urugi rwo mw ijuru.

3
Tugeragezwa kenshi mu rugendo. Tuzanezerwa tugeze mw ijuru. Ka nd' umwijima nta bw' uzahagera. Tu zarushaho guhimbaz' Umucunguzi.