101: Habayeh' umusozi

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Habayeh' umusozi warih' umusaraba w'umubabar' utey' isoni.
Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze
Ubugingo bwe ngo mb' ukijijwe.

Ref:
Nkund' uwo musaraba wa Yesu Uvamw imbaraga zo kunesha. Nza¬hora ngundir'umusaraba Kugez' ubwo nzambikwa rya kamba.

2
Kand' uwo musaraba tubonahw amaraso
Dukomeze tuwuririmbe. Yes' Umwana w'lmana, yapfuy' urwo baseka, Aduhesh' agakiza k'lmana.

3
Kand' uwo Musaraba ni w' unku ndisha
Yesu Nubw' usuzugurwa na benshi.  Kand' Umwana w'intama yahets' umusaraba Awujyana ha mw' i Gologota.

4
Kand' uwo musaraba nubwo wab' uw' isoni,
Nzakomeza kuwuhimba za, Kugez' ubw' Umukiza azanjya na mw ijuru Muri bwa bwami bwe buhoraho.