1
Amasezerano yose ukw' Iman' iyatanga, Yakomejwe n'amaraso y'Umwami wacu Yesu.
Ref:
Isi nib' izavaho, Ijuru rikavaho. Uwizer' azabona Ayo masezerano.
2
Jy' ukora nka Aburahamu, wubur' amaso yawe. Bar' inyenyeri wizere
amasezerano ye.
3
Mu mwijima wo mu nzira, twizer' Imana yacu. Hasigay' umwanya muto, izuba
rikarasa.
4
Nubwo turushywa n'abantu, twizer' Imana yacu. Yesu ni w' uzadufasha mu
bitugerageza.
5
Mu gihe tubuz' inshuti, tuguman' ukwizera. Yesu niwe nshuti nziza izahorana
natwe.
6
No ku byo tubona mw' isi, tuguman' ukwizera. Mw' ijuru tuzahabona ibyo
twizeye byose.