1
Ai Mana y'ukuri, komeza kunyobora ,
Uranshishe mu nzira yo gukora ibyo ushaka.
Mwami kubaho ntagufite Bintera ubwoba n'amaganya
Ndetse byabasha ku ngeza no mu rupfu vuba.
2
Ibyiza mbona ni ibi: Kwizera umwami Yesu.
No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye.
Na we yemeye kujya andinda,
Ndetse no ku nyobora neza.
Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye.
3
Ubu urugendo mfite ni urwo kujya mu ijuru.
Umukiza niyo ari nanjye nkwiye kujyayo.
Kandi umunsi nzaba ngezeyo
Nzamuhimba zanya ibyishimo
Nzanezezwa nuko ari we wanguze amaraso.
4
Muri iyi si huzuye umuruho n'amahane
Icyo nkeneye cyose simperako nkibona.
Ariko ku munsi mu kuru
Ubwo nzabona umucunguzi
Niringiye kuzabona ingororano yanjye.
5
Mu ijuru sinzabona abanzi banjye ukundi,
Nta n'icyo nzahabura mu ijuru ry'amahoro.
Nzashima Imana mvuza impundu
Nti Haleluya, haleluya!
Nzarambura amaboko mpimbaze umwami Yesu.