155: Yesu, nguhagaz' imbere

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu, nguhagaz' imbere, Nibaza binyobeye Icyakunkundishij' utyo,Nd' uwatsinzwe, mpindanye.

Ref:
Biranyobeye, birantangaje :Nzajya mbitangarira !biranyobeye, birantangaje,
Yuko wankunz' utyo, Yesu !

2
Wasenze kubwanjy' utya, ngo :Ntibib' uko jye nshaka. N' ibyaha byanjye
byakwishe, Ntabw' ari za nguma nsa !

3
Birya byuya by'amaraso,Ntangar' iyo mbyibutse: tbyo byabaye kubwanjye Rya
jor' i Getsemane.

4
Wishyizehw ibyaha byanjye, Bihinduka nk'ibyawe; Wehoho nta cyo wakoze : Ni
jye bakujijije!

5
Wabambwe mu cyimbo cyanjye, Ng' unkize kurimbuka, Ahubwo nzajye mw ijuru,
Ngushim' ubudasiba