153: Yes' urankunda, Mukiza mwiza

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes' urankunda, Mukiza mwiza ; Yes' urankunda : sinz' icyakunkundishije !Waje kunkiza, nd' umunyabyaha; Ubwo wanshunguye, nagupfira !

Ref:
Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza ! Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy' unkunda. N'jye nguhimbaza, Mukiza mwiza:Nzak uririmbir' ibihe byose.

2
Waje kunkiza, Mukiza mwiza; Waje kunkiza: wabyemejwe n'iki, mbese?Icyo nzi
n'uko wabay' inshungu,Ubwo wamfirag' urupfu rubi.

3
Nshorera, Yesu, Mukiza mwiza : Nshorera, Yesu; jy'ungez’ ah' ushaka hose,Mu
nzira nziza, cyangwa no mu mbi, Ngcr' ikirenge mu cyawe, Yesu.

4
Yes' uzampemba, Mukiza mwiza: Yes' uzampemba, ntakwiriy' ubuntu bwawe
Kandi nzareba n'ubwiza bwawe, Nguhimbazanye n'abera bose