164: Yes’ avukir’i Betelehemu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yes’ avukir’i Betelehemu bamuryamishije mu muvure
n’umunyambabazi nyinshi cyane ,Ng’uko yaje anshaka
Ng’uko yaje anshaka (x2)
N’umunyambabazi nyinshi cyane
nguk’uko yaje anshaka


2
Yesu yanshunguriye ku giti kand’ abohor’ umutima wanjye
ntangazwa cyane n’imbabazi ze ,yaziz’ ibyaha byanjye
yaziz’ ibyaha byanjye(x2)
Ntangazwa cyane n’ imbabazi ze
yaziz’ibyaha byanjye


3
Yesu ntahwema gukiz ’abantu ntitugasubire mu ngeso mbi
ngo tuzabane na We mw’ ijuru, Araduhamagara 
Araduhamagara (x2)
ngo tuzabane na We mw’ijuru,
araduhamagara


4
Yes’ azagaruka atujyan’ iwe tugumane na We iminsi yose
Kuko y abisezeranye natwe azaza ntazatinda
azaza ntazatinda (x2)
 kuko yabisezeranye natwe
azaza ntazatinda