161: Mbwir’amagambo ya Yesu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mbwir’amagambo ya Yesu; Mbwir’ibyo yankoreye.
Ndirimbira n'indirimbo Irut' izindi zose:
Ya yindi y'abamarayika Ba bungeri bumvise
Bat' Uwiteka yubahwe, Kand' amahor' abe mwisi.

Ref:
Mbwir' amagambo ya Yesu; Mbwir' ibyo yankoreye. Ndirimbira n'indirimbo Irut' izindi zose.

2
Mbwir’iby'iminsi yamaze Ashukwa n'Umwanzi we,
N'uko Satani yatsinzweN'ljambo ry'Uwiteka.
Mbwira n'ibyiza yakoze N'iby'imibabaro ye
N'uko yahinyuwe n'abe N'uko yasuzugurwaga.

3
Mbwir' iby'urupfu rwa Yesu N'iby'Umusaraba we
N'uko yahambw' akazuka:Non' ariho, ntagipfa.
Mbwir' urukundo rwe rwinshi Rwatumy' anshungur’atyo.
Ayi we ! bintey' agahinda:Yes'ibyo yambabarijwe!