159: Jye nahoze ndengerwa N'inyanja y'urupfu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Jye nahoze ndengerwa N'inyanja y'urupfu , Ntwawe n'ibicumuro, Mpotorwa n'ibyaha; Maze ndabukwa Yesu,Ndamutakambira; Aransingir' aramfat’ankuramo.

Ref:
Nakijijwe n'ubuntu bwe Nta wundi wandokoye, atari We.

2
Nawe, munt' urengerwa. Ubur’amas' ubu ! Reb' uwo Murokozi:Aragukuramo !
Imiraba ntibura Kumvira Nyira yo: Arashaka kugukiz' umwemere !

3
Haz’ibyago noneho, Cyangw' imibabaro, Nzi ko ntazazikama: Yes'
azankuramo.Azamaramw ubwoba, Amp’ibinkwiriye. Ni kw azakugirira, n'umwemera.