165: Hozana, singizwa, Yesu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Hozana, singizwa, Yesu , Mukiza mwiza : Watumenyesheje Urukundo rw'Uwiteka.
Usingizwe, Mwami :Wavuye mw ijuru, Uzanir' ab'isi Agakiza keza. (X 2)

2
Hozana, singizwa, Muvunyi w'ubugingo;Imitim' ishime iryo zina ryawe ryiza.
None turirimbe lzi ndirimbo nshya,Ngw abana b'Imana Banezerwe bose. (x 2)

3
Hozana, singizwa, wowe, Nshuti y'abantu. uwihanganye wese ntabwo wanga
kumwaklra.
wowe, Mwami mwiza, Waje kutwigisha No kutumenyesha ..Uk' ukiranuka. (x 2)

4
Hozana, singizwa, Yesu, Mukiza wacu; Wemeye kwitanga kubw' ibicumuro byacu,
Wicisha bugufi, Maz' upfira bose, Kugira ngw abawe : Babon' ubugingo. (x 2)