262: Umva gusaba kwanjye

< Umwuka wera > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umva gusaba kwanjye, Mwuka w'imbaraga Shyir' ububasha bwawe Mu mutima wanjye. Mwuka Wera,
hishuraibyaha bindimo; Mpesh' ubugingo bushya, ibyaha bimvemo.

2
Za mu mutima wanjye Mbese, nabaho nte, Ntagufite ng' umbemo?Najya nizera nte ? Mwuka, nyobora neza :Nzajya nkwemerera; Ump' ubugingo bushya N'umutima mwiza.

3
Ne kongera gutinya iby'Umwanzi mubi, Kuk' ukunda kumfasha,Ukampa kunesha.
Mwuka, nyemez' ibyawe Mu mutima wanjye; Uwuzuz' ubugingo No kunesha byose