265: Ubwo Yesu yar'agiye Gusig' abantu be

< Umwuka wera > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ubwo Yesu yar'agiye Gusig' abantu be,
Ngw azamuk' ajye mw ijuru Ku Mana, Se,

2
Yasezeranye kubaba Umwuka we Wera,
Ngw ahumuriz' ayobore Aba Yesu.

3
Yiturira mu mutima Wumuntu wihannye; Asukamw urukundo rwe N'amahoro.

4
ijwi rye ryongorerera imbere muri twe, Rikaduhendahenda ngo Dutinyuke.

5
ibyiza dukora byose Ni W' ubidutera : Ni W' udutekereresha ibya Yesu.Mwuk'
ureban' imbabazi intege nke zacu, Udutungany' imitima, Uyibemo.