264: Mwuka Wera wo mw ijuru

< Umwuka wera > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwuka Wera wo mw ijuru, Mugabyi w'ubugingo we. Manuka, turakwinginze, Sang' imitim' ikwifuza.

2
Utwerek' uko tur' uku, Ko twishwe n'ibicumuro; Utwereke na Krisito, Ukw ari
n'ukw arokora.

3
Dore, turakwiragije, Kuk' uz' ibidukwiriye; Tumaremw ibyaha byacu, Utwerek'
Umucunguzi.

4
Twikish' umuriro wawe imyand' ubonye muri twe, Nk'ishyari, nko kwihimbaza,
N'ibindi byangwa na Yesu.

5
Uduh' ubuntu bwa Yesu, N'ineza n'amahoro bye, Uduhe n'urukundo rwe. No
kumuyobok' iteka.

6
Rwanga n'iby'isoni nke; Ntirwishakir' ibyarwo; Rwemera gufashanya;
Ntirurakara.

7
Kand' ibyaha by'abandi. Ntabwo rubyishimira, Kuko runezererwa ibitunganye.

8
Rwihanganira byose; Rwizigira n'abandi; Nta n'ikibi rukeka Ku muntu wese.

9
Kwizera, kwiringira, Cyane cyan' urukundo, Ni zo mpano z'iteka, Ukw ar'eshatu.

10
Ni zo mpano nifuza, Mwuka Wera w'lmana; Ariko kurutaho, Ump' urukundo.