245: lyo nibwiye mu mutima

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
lyo nibwiye mu mutima Igit’ Umwami yatangiyeho,Nzinukw' ibyo niratanaga; Mbireba nk'ibitariho rwose.

2
Sinkirat’ikindi, Mukiza, Keretse ko wankunz’ ukamfira;Ndeke n'ibyo nishimiraga,
Ngushimir' uko wanyitangiye.

3
Ishavu n'ibambe bivanze Byavuye mu mutima wa Yesu;Mbese, har’ undi Mwami nka we Wateg’ ikamba nk'iryo ry'amahwa ?

4
Mwam’ lyo mba mfit’ isi yose, Nkemera kuyitanga h' ubwishyu,Nta bwo yarangiza
na hato Kwishyur' umwenda wanjy’ ukomeye.

5
Urwo rukundo wankunz' utyo Rukwiriye kuntangisha byose,Ibyanjye n'umutima
wanjye, Bikab' ibyaw’ ukabitegeka.