243: Umunyamibabaro ni izina rintangaza

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Umunyamibabaro
ni izina rintangaza
Ry’Umwana w’Uwiteka:
Tumushime, n’ Umukiza!

2
Yemeye guhemurwa
No gushinyagurirwa,
Apfir’ abanyabyaha:
Tumushime,n’Umukiza!

3
Twatsinzwe n'urubanza :
We nta kibi yakoze ?
Yatuberey’inshungu :
Tumushime,n’Umukiza

4
Abambwe, yarangije
Ibyo kuducungura,
Ati: Birarangiye!
Tumushime, ni Umukiza!

5
Avuye mu gituro,
Ajya mw' ijur' ariho,
Yicaranye n'Imana
Tumushime, ni Umukiza!

6
Kandi ubwo azagaruka
Ngw' atujyane mw' ijuru
Tuzaririmba tuti
Tumushime, ni Umukiza!