251: Munsi y’Umusaraba

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Munsi y’Umusaraba
W’Umukiza Yesu
Ni ho nifuza rwose
Guhora mpagaze
N’ibuye ry’igitare
Rimber’ igicucu
Rinkiz’ impagarara
Mu rugendo rwanjye

2
Uwo Musaraba we
Wabay’ ihuriro
Ry’ukuri n’urukundo
By’Iman’ ihoraho
Unyibutsa za nzozi
Yakobo yarose
Umbereye nk’urwego
Rugenza mw’ ijuru

3
Hirya y’Umusaraba
Mbonay’ umworera
N’umunwa w’i kuzimu
Wakamw’ umuriro
Nyamar’ imbere yawo
Har’ Umusaraba
Uteze nk’amaboko
Ng’unkize, ntagwayo

4
Kur’ uwo musaraba
Ndasa n’ushobora
Kureba yesu abambwe
Ari jy’ apfiriye
Ndatangaye Mukiza
Ntiwar’ ukwiriye
Kungirir’ iryo bambe
Jye waguhemuye!

5
Munsi y’Umusaraba
Nzagumay’ iteka,
Naho nabur’ ibyanjye
Nywubonamw’ inyungu
Nta soni mfit’ uretse
Iz’ ibyaha byanjye
Nzajya nirata gusa
Uwo Musaraba!