244: Har' umusozi wa kure

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Har' umusozi wa kure Hafi y'ururembo, Ah’ Umukiza yabambwe Watubabarijwe.

2
Ntabwo twabasha kumenya Uko yababajwe! Twizeye gusa kw’ar’ twe Twatumy’apfa nabi.

3
Ni cyo cyatumy’ ibyaha byacu Byos’ uko bingana Bikurwaho n’Uwiteka, Tukazaban’i We,

4
Nta wundi wabasha kuba Inshungu y'lbyaha; Ni we watwugururiye irembo ry'ijuru

5
Nuk’ubwo yadukiinz’ atyo,Natwe tumukunde, Twiringir’amaraso ye, tumwumvire
rwose.