321: Mana Data wo mw ijuru

< Ubukwe > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana Data wo mw ijuru , Washyingiriye Adamu Na Haw' i Paradiso, Umaze kubateranya, Ubaha n'umugish'
uti: Mub' amahoro masa. Muzabyare,—Muzaheke, Muzagwire,—Mwuzuz' isi,
Muyitegeke n'ibyayo.

2
Mujye mwitegeka neza, Mufashanye, mukundane,Murengerane mwembi. Mw
ihlrwe no mu makuba Mu bworo no mu bukire,Muzahimbaz' Imana. Mana Data,— Ubarinde, Ngo bagume—Kuri Wowe, Mwami, jy'ubiyegereza.

3
Wa mukwe n'umugeni mwe, Nimugir'umutim'umwe,Mubane mu mahoro. Nuk'
Umucunguzi wanyu Azabakomez' iteka,Arind' urugo rwanyu, Abageze—Mw ijur' i
We, Ngo mutahe—Na bwa bukwe Bw'Umwana w'intama, Yesu.