323: Mana Data wa twese

< Ubukwe > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana Data wa twese ,Muremyi wa byose, Kera wateranije Adamu na Eva, Non' aba bana bawe Ubah' umugisha Uva mu buntu bwawe, Baterane neza.

2
Yesu, Mukiza wacu,Wejeje bwa bukwe Bw'i Kana kera, n'ubu Ubah' umugisha.
Butah' ubwawe, weze Inzu y'aba bantu, Amahor' adashira Ajy' abamw iteka.

3
Mwuka w'Imana mwiza, Non' ubahumure, Bareb' u bwiza bwawe N'urukundo
rwawe Ubarind' amahane Yic' imibanire, Ahubw' ubakoreshe Iby' ushima gusa.

4
Ab' ari Wowe, Data, Ububakir' inzu, Kugira ngw ibyishimoByabo bidashira. Wez'
urukundo rwabo,Ruhorehw iteka, Babane muri Wowe. Bahuj' umutima.