195: Yesu yatwis'amatabaza ye

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu yatwis'amatabaza ye Yo kumurikir' abo mu mwijima.
Tubamurikishiriz' umucyo we, Tubamurikishiriz' ingeso.

2
Tur’ amatabaza ya Kristo, Yifuza kureb' uko tumurika;
Kand' iyo tuzimy' ababara cyane :Noneho, bagenzi, tumurike !

3
Arashaka kw abandi bareba Kumurika kwacu, bakayoboka.
Tumurikir' ab'i wacu n'ahandi,Dushimishe Databuja, Yesu,

4
Ni dushaka kumurika dutyo, Twizer' Umukiza wadupfiriye,
Tumusab’ Umwuka Wer' atunganye Imitima yacu : tumurike !