176: We kwumvir' Umubi ujy' agushuka.

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
We kwumvir' Umubi ujy' agushuka. Umwumviye wese ab' acumuye: Wamutsinda none kubw' Umukiza, Byagufash' ubundi kujy' umunesha.

Ref:
Saba Yes' agufashe, Agukize mu moshya; Azahor' akurinda, Akuneshereze.

2
Wirind' ubucuti bw'abantu babi; : Bakunda kukoshya gukor' ibibi. Ntukavug'
ijambo ritey' isoni, Wubahe n'izina ry'Jmana yera.

3
Ujy' ugira neza, ufash' abandi; Wirinde kubeshya, ahubw' ujy' uba
Inyangamugayo, kukw iby' ari byo Bikundwa na Yesu ujy' agufasha.

4
Unesha Satani byamwandikiwe Kw azahabw' ikamba n'Umwami Yesu.Tugir'
intege nke, nyamara Yesu Ni we Mutabazi, udushoboza.