197: Uwishinze ku byasezeranijwe N'Umukiza

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Uwishinze ku byasezeranijwe N'Umukiza wac' abon' amahoro, Kand' aririmbishwa n'umunezero Kuko yizey' ibihoraho.

Ref:
Twiringiye Ibyasezeranijwe na Yesu wacu; Nta bwo, nta bwo Yashobora
guhemukir'abe.

2
ibyasezeranijwe n'Uwiteka Ntibikuk' iyo Satan' aduteye Ntidushidikanya,
ntadutinyisha, Kuko twizey' ibihoraho.

3
ibyasezeranijwe n'Uwiteka Byerekana kw amaraso ye yoza. Ni y' ankiz' ibyaha,
ntibinyanduze, Kuko nizey' Uwanshunguye,

4
Ibyasezeranijwe n'Uwiteka Bitum' urukundo rwe runkomeza; Inkota y'Umwuka
ndayirwanisha;Ni y' itum' Umwanz' anesheka.

5
Uwishinze ku byasezeranijwe Ni w' uhora yumvir' Umwuka Wera, Satani
ntashobora kumutsinda, Kuko yizigiy' Uhoraho.