183: Tugiy' i wacu mw ijuru :Muze, mwisigara !

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Tugiy' i wacu mw ijuru :Muze, mwisigara !
Gusingiz' Umucunguzi: Muze, mwisigara !
Abagezeyo baragwiriye;
Baranezererw' Umwana w'lntama.
Abandi ban mu nzira :
Muze, mwisigara.

2
Hazab' umucyo mw ijuru :Muze, mwisigara
Muve mu mwijima mubi :Muze, mwisigara !
Har' ikamba Yes' azatwambika;
Tuzanezeranwa n'abakijijwe,
Ibyiza tubisangiye :
Muze, mwisigara !

3
N' ushaka ko tujyanayo, ihane ! Ihane !
Mwiringir' agukiz' ubu ;Ihane ! Ihane !
Kand' uwo mutwaro wikoreye,
Mwemerer' awuguture uruhuke,
Ngo tuzabane mwijuru :
Ihane ! Ihane !