196: Ni Yes' ufit' urufunguzo Rw' ibizaba

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ni Yesu ufite urufunguzo
rw' ibizaba.
Ni byo bihora binnezeza;
nta wundi wo kurundindira,
keretse We, keretse We.

2
Sintinya ibyago bizanzaho :
Ndamwizeye,
Kuko andi imbere abitunganya;
ni na we umenya ibinkwiriye :
Ko ari byiza ! Ko ari byiza !

3
Ndi impumyi njyewe, sinamenya
Ibyamfasha.
Ntabwo nzamwaka urufunguzo ;
Ahubwo mfashe ukuboko kwe,
Mwiringiye,mwiringiye !

4
Ntabwo namenya imigambi ye;
Nzi kimwe cyo!
Nzi yuko ankunda ubudasiba,
Nzi yuko ambera ubuhungiro,
Nkiri mu isi, nkiri mu isi.

5
Yewe, ibyo birampagije :
 Nguwe neza !
Sindeba koko ibizambaho,
Bizwi na Yesu wamfiriye.
Natinya iki ? Natinya iki ?