166: Ngwino, soko y'umugisha

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu yaje avuye mu ijuru, Araza, Araza. Yabaye igitambo abishaka, Arapfa, Arapfa. Maze asubira mu ikuzo Ry’Imana, Ry’Imana.

2
Nkubona mu ntebe ya cyami Uganje, Uganje, Ntama wabaye ikivume Ku giti, Ku giti, Wamamajwe n’Imana ubwayo Umwami, Umwami.

3
Kuko vuba tuzakubona Ku bicu, Ku bicu. Twifuza Mukiza, Mwigisha W’ikuzo, W’ikuzo, Kugukunda, kugukorera Iteka, Iteka.

4
Maze uko tugenda mu isi Bimenywe, Bimenywe Ko tugukurikiye Yesu, Mu iyi si, Mu iyi si, Mu byishimo no mu makuba, Turwana, Turwana.

5
Dore umuseke uratambitse, Ni ukuri, Ni ukuri : Izuba riritamuruye Hirya iyo, Hirya iyo, Mu mpinga murebe igitondo Kiraje ! Kiraje !