187: Ngwino, Mwami wacu Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngwino, Mwami wacu Yesu, Ngwin' ugume muri jye : Mpatwe n'urukund' iteka Kujya ngukurikira.

2
Umutima wanjye wose Wuzur' ijambo ryawe, Mbone kunesha Satani N'imigambiye yose.

3
Amahoro yawe, Mwami, Ajy'aguma muri jye, Anyifurishe gufasha Abanyabyago
bose.

4
Urukundo rwawe rwinshi Rusandare muri jye. Naho natukwa, nkagawa,
Ruzabineshereza.

5
No mu ntambara njya ndwana, Nkubitana n'Umwanzi, Nzanesha, ntumbira Yesu
Wamunesheje kera.

6
Ubwiza bwawe, Mukiza, Bungot' impande zose, Bikureba jyew' ahubwo Barebe
wowe musa.