188: Ndashaka gusa nawe,Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndashaka gusa nawe,Yesu, Mucunguzi : Nta wigeze kukumva Uvug' urakaye. Ndashaka gusa niwe :Wasengaga kenshi, Wihereranye na So Kuri wa musozi.

2
Ndashaka gusa nawe :Nubwo bakwangaga, Ntiwiturag' inabi Wagiriwe yose.
Ndashaka gusa nawe:Wafashag' abantu; Ump' urukundo rwawe, Ruzabankundisha.

3
Ndashaka gusa nawe :Wahamagaraga Abana bato bose, Maz' ukabigisha.
Nyamara, sinsa nawe:Bose barabizi; Mukiza mwiz' umfashe, Nse nawe byukuri.