175: Mwunger’ udukunda

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwunger’ udukunda,—Jy' uturagira, N'uduhora hafi,—Twatiny' iki se? Tugukurikire,Iy' ujya hose,
Naho haba habi—Cyangwa se heza.

2
Mwunger' udukunda,—Tuz' ijwi ryawe, Uduhamagaye,—Turanezerwa Kand' iy’
uduhannye,Turabyemera. Tur' intama zawe :—Utwiharire.

3
Wavuy' amaraso,—Mwungeri mwiza, Kugira ngw intama—Uducungiire. Washyize kuri twe Ikimenyetso,Ni cyo Mwuka Wera,—Udutuyemo.

4
Mwunger' uturinde,—Uturengere Amasega mabi—Ye kutwegera. Nta cy'
azadutwara,Kuk' ukomeye. Turikumwe, byose—Biranesheka.