1
Mwen' Imana yizerwa ,Waterwa n'ubwoba ? Mbega, ntiwatorewe Umwam' ugukunda ? Ng' umeny' Uwagutoye,Uce mu nzira ye, Unyuz' ikirenge mu cye Kukw ari we Shobuja.
2
N’ ubabara, wibwire Kw akubabarira; Niihagir' ugutuka, Umubabarire; Wizigir'
ugukunda :Shikama kigabo,Ng' uzatsind' abanzi bawe, Uberek' urukundo.
3
N' ubon' ibiruhanya,Ukumva k’ utsinzwe, We kugir' agahinda, Meny' ibigufasha;
Ngibi : senga, wizere;Komeza gusenga; Maz' ureb' Umusaraba W'Umwana
w'Uwiteka.