172: Mwemere kw Iman' ibaha umurokozi

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwemere kw Iman' ibaha umurokozi , witeguye kubakiza, ubakwiriye.mu ijuru no mw isi yose, ni We nyir'ububasha;kand' ubony' uwo Mukiza Aranezerwa.

2
azatuma muba beza, Mumere nka We; umukurikira wese Ntabw' azaneshwa. Mu rugamba, ntabahana;Ahor' abarwanira; Kand' ubwe yemeye rwose Kubarengera.

3
Mukiz' ubwaw' ubabwira Iby'amahoro, Yuk' unyuz' inshuti zawe Mu nzira nziza.
Kand' ubwaw' urabarinda Kugira ngo be kugwa,Bave mu makuba yose Bayanesheje.

4
Mwam' ibyago ni bitera Cyangw' amakuba, Utwongerer' imbaraga,Tukwiringire.
Maze twizigiy' ibyawe,Dutumbire mw ijuru; Twishimire kuzabona Wa munsi mwiza.