192: Mwam'ujy' imbere mu nzira yacu.

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwam'ujy' imbere mu nzira yacu. Tur' abana baw' uduhe Kugukurikir' iteka, Utuyobore, tujye kwa Data.

2
Mu ngeso zacu no mu mirimo, Iby' ushaka ko dukora Mu rugendo rw'i Siyoni,
Utubashishe kubisohoza.

3
Ni haz' igiter' uturengere ! Ni tubon' iminsi mibi, Tube twihanganye cyane, Mu
nzira yawe, ni ko bigenda.

4
Ni tubabazwa n'ibidutera,Udukomeze, tubashe Kubabarir' abatwanga;
Tukwiringiye, bizanesheka.

5
Naho habaho ikintu cyose Kidukurahw amahoro Ngo duterwe n'ubukonje
Tuzacyihana, tuger' i wawe.

6
Duhishurire ibyo mw ijuru, Amasezerano yawe Ab' impamba y'ubugingo; Maze
hanyuma, tuger' i Wawe.

7
Uru rugendo urutunganye ! Kand' uduh' Umwuka Wera Ngw'ab' impamba
y'ubugingo, Utugezeyo, twishim' iteka.

8
Udushorere hose tugenda; Ni tunanirwa mu nzira, Uduhembure, Mukiza, Ubwo
tuzapfa, tuzajy’ i Wawe.