186: Mw Isi Yacu No Mw Ijuru Nta Zina Nk’irya Yesu

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mw Isi Yacu No Mw Ijuru Nta Zina Nk’irya Yesu
Nta Rindi Ryampumuriza Nk’iry‘Uwatubambiwe

Ref:
Iryo Zina Ndarikunda Ry’umucunguzi Wanjye Iryo Zina Rihebuje Ni Ryo Rinyingiza.

2
Nihagir’umunt’ushimwa W’umunyacyubahiro Naho Yakirush’abandi Yesu
Aramuhebuza.

3
Iryo Zina Ryiza Cyane Ni Ryo Ngab’inkingira Irya Myambi Ya Satani Ntabwo
Yarishobora.

4
Ereg’iryo Zina Ryiza Sinz’uko Naryogeza Nzajya Mw’ijuru Kubwaryo Mpore
Nsingiza Yesu.

5
Ni Ryo Rimpesh’ubutware Bwo Kunesh’ibyi’iyi Si Rikamvana Mu Buretwa
Rikamp’umudendezo.

6
Nzajya Nkwikubit’imbere Ni Nkubona Mw’ijuru Wow’ Umwami Utwar’abami
Nyiringir’usingizwe