182: Mur'iyo nzir' iruhije

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mur'iyo nzir' iruhije , Mbese, muragana he ? Turagana mu gihugu Iman' itunganije. Mu bikombe n'imisozi.Ni ho duca tujy' i bwami, Ni ho duca tujy' i bwami: Nshuti, muze, tujyane!

2
Mur' icyo gihugu gishya, Ariko mwizey' iki? Izaduh' imyenda yera N'amakamb'
adashira Na ya mazi y'ubugingo,Tubane n'Iman' iteka, Tubane n'Iman' iteka :
Nshuti, muze, tujyane !

3
Mugend’ uko muri kose, Nta n'ibyago mutinya ? Uwitek' azaturinda, Umwuk'
udukomeze . Uwitek' adutabare, Yesu, na W' atujy’ imbere, Yesu na W' atujy'
imbere : Nshuti, muze, tujyane !

4
Natwe twaza, mwaturinda, Ngo tujyan' aho mujya ? Nuko, tubikunze
cyane,Twishimye bhebuje. Nimuze, tutabasiga : Yes' aradutegereza; Yes'
aradutegereza Nshuti, muze, tujyane !