189: Mugenz' uragana mw ijuru?

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mugenz' uragana mw ijuru? Ujy'utumbira Yesu !
Azakuyobor' amahoro : Ujy'umuhang' amaso.


Ref:
Ujy'umuhang' amaso Ujy'umuhang' amaso Ajy'arind' umutumbiriye Ku manywa
na n'ijoro.

2
ly' ushutswe ng' uyob' inzira, Ujy'utumbira Yesu !
Ukomez' inzir' ifunganye:Ntumukurehw amaso !

3
Iy' inzir' itagaragara,Hakaba mu kabwibwi,
Yes' ati : Jye ndi kumwe nawe :Ujy'umuhang' amaso !

4
Urupfu ni rushak' uwarwo, Ujy'utumbira Yesu !
Ni bw' azakugeza mw ijuru,Usohor' amahoro