168: Mbumbatiwe nawe

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mbumbatiwe nawe, Yesu , Nta kizampangara, Kand' urukund' umfitiye Ni rwo runduhur' ubu.Numvis' amajwi meza Y'abatugiy' imbere; Bahora baririmba, Bashima Yesu, bati :

Ref:
Mbumbatiwe nawe,Yesu, Nta kizampangara, Kand' urukund' umfitiye ni rwo
runduhur' ubu.

2
Mbumbatiwe nawe, Yesu; Ntabwo nkiganyira. Nta cyo Satan' antwar’ ubu N'
amahane ye yose.Kand' amakuba na yo Ntashobora kunsinda. Ibyago by'isi byose Ntibyadutandukanya.

3
Yesu, Buhungiro bwanjye, Yesu wamfiriye, Wowe, Rutare nshinzweho,
Nzakwiringir' iteka.Nuko, njye nihangana : Dor' iri joro ribi Vuba rigiye gucya,
Mpereko njye mw ijuru !