194: Mana nduburira amaso yanjye ku misozi

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mana nduburira amaso yanjye ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye kuzava he? Mubimbwire
K’Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi

2
Ntizemera k’ibirenge byawe biteguza
Ikurinda ntabw’ihunikira ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira

3
Imana ni Yo Murinzi wawe wo kwizerwa
Niyo gicucu cy’iburyo bwawe gihoraho
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya

4
Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka
Imana niy’irind’ubugingo bwawe neza
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira